Print

Umufana w’Ubwongereza yakoreye amahano I Dubai ubwo yishimiraga intsinzi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 July 2018 Yasuwe: 2511

Mu gace kuzuyemo abayisilamu,umufana w’Ubwongereza yasazwe n’ibyishimo nyuma y’aho igihugu cye cyari gikatishije yo kwerekeza muri ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’isi gitsinze Colombia kuri penaliti,niko gukuramo imyenda yose abyina yambaye ubusaabashinzwe umutekano baramushaka baramuheba gusa bivugwa ko yahunze I Dubai.

Uyu mwongereza wari wanyoye agasembuye kenshi,yambariye ubusa mu kabari abantu bose bari kumwe barumirwa niko guhita ahunga uyu mujyi ndetse mu mashusho yagaragaye hirya no hino uyu mugabo yashyize igitsina cye hagati y’amaguru.

Umwe mu bantu bari muri aka kabari yavuze ko uyu mugabo asanzwe yitwara nk’umusazi iyo ari kureba umupira w’amaguru ndetse yari amenyerewe cyane I Dubai.