Print

Abandi bana 4 nabo bakuwe muri bwa buvumo bwo muri Thailand

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 July 2018 Yasuwe: 905

Tariki 9 Nyakanga hari hamaze gutabarwa abana bane bivuze ko ubu abana bamaze gutabarwa ari umunani. Ubu buvumo bwari bwahezemo abana bato bakina umupira w’ amaguru 12 n’ umutoza wabo. Abana bose umunani bamaze gutabarwa bameze neza haba ku mubiri no mu mitekerereze.

Muri ubu buvumo hasigayemo abana bane n’ umutoza wabo, bivuze ko hasigayemo abantu batanu. Aba bakinnyi n’ umutoza wabo w’ imyaka 23 baheze muri ubu buvumo bwitwa Tham Luang buherereye mu majyaruguru ya Thailand bitewe n’ imvura yaguye igateza umwuzure barimo.

Dr Narongsak Osottanakorn umwe mu bakomando batatu bari mu gikorwa cyo gutabara aba bana yavuze ko abasigayemo bose batabarwa uyu munsi.

Yagize ati “Turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bane n’ umutoza basigayemo tubakuremo”

Gutabara aba bana bigomba gukorwa vuba na na bwangu kuko abashinzwe iby’ iteganya gihe muri Thailand bavuga ko muri iki Cyumweru hateganyijwe imvura nyinshi izateza umwuzure mu gace ubu buvumo buherereyemo.

Abarimo gukurikirana abana bamaze gukurwa mu buvumo bavuga ko nta kibazo bafite kuko babasha kurya. Igikurikiyeho ngo ni ukubapima byimbitse bakareba nib anta hungabana rikomeye bagize cyangwa kuba baba baranduriye muri ubu buvumo.

Ibizamini byo mu maraso byari byagaragaje ko harimo babiri bafite ikibazo cy’ umusonga ngo aba bahawe imiti ubu bameze neza.

Ubu buvumo bugiye burimo ibinogo birekamo amazi iyo imvura iguye ari nyinshi, bigatuma bunyurwamo n’ inzobere mukoga gusa.