Print

Nyanza: Isoko rya Kirambi rirema kabiri mu cyumweru nta bwiherero rigira

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 July 2018 Yasuwe: 424

Abarema iri soko rihurira muri centre ya Kirambi mu murenge wa Nyagisozi ho mu karere ka Nyanza, baravuga ko iri soko rirema kabiri mu cyumweru nta bwiherero rigira, bikaba imbogamizi ikomeye ku barirema kubera umwanda ngo ukunze kuhagaragara.
Uhagarariye ibikorwa by’isuku n’umutekano muri iri soko, avuga ko ikijyanye n’ubwiherero gisa n’icyananiranye kuko gihora cyigwaho ku rwego rwakagali n’umurenge ariko ntigikemuke.

Abarema iri soko bo ngo basanga rikwiye ubwiherero ndetse n’abahatuye bagashyiraho uruhare rwo kubwubaka, bitewe n’uko n’ubundi abarema isoko batanga imisoro.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza NTAZINDA Erasme yabwiye TV1 ko ikibazo cy’ubwiherero bw’ahahurira abantu benshi, bateganyijwe ko kizakemuka muri uyu mwaka w’ingengo y’imari yatangiye muri uku kwezi kwa 7 ari nabwo abarema iri soko bashobora kuzubakirwa ubwiherero.

Mu gihe ubuyobozi bw’umurenge butangazako buri mucuruzi ucururiza muri iri soko afite inzu akoreramo anafite ubwiherero, bamwe mu barirema baturutse kure bo bavugako benshi bajya kubutira bagasanga bufunze bakifuzako hashyirwaho ubwiherero Rusange.