Print

Courtois yibasiriye Abafaransa baraye babasezereye mu mikino ya ½ cy’igikombe cy’isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 July 2018 Yasuwe: 2102

Courtois wigaragaje mu mukino wa ¼ batsinzemo Brazil yabwiye umunyamakuru ba Eurosport ko ari igisebo mu mupira w’amaguru ku isi kuba ikipe ikina nabi nk’Ubufaransa igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.

Yagize ati “Sinshobora kwemera ko Abafaransa badutsinze baturusha.ni ikipe izi kugarira cyane kuko babikorera kuri metero 35 uvuye ku izamu ryabo ndetse babikoze mu irushanwa ryose.Ku mukino wa Uruguay batsindiye kuri Coup Franc,uyu munsi batsindiye kuri koluneri,ni umupira w’amaguru gusa biteye isoni kuba Ububiligi butageze ku mukino wa nyuma.”

Benshi banenze aya magambo ya Courtois kuko Ubufaransa bwahushije ibitego byinshi ndetse buba abanyabwenge kurusha Ububiligi bwatangiye umukino bukoresha abakinnyi 5 hagati.

Courtois yakuyemo ibitego byinshi

Ubufaransa bwatsinze Ububiligi igitego 1-0 cyatsinzwe na Samuel Umtiti ku mutwe nyuma ya koluneri yatewe na Antoine Griezmann ku munota wa 51.