Print

Ngoma: Imibu idasanzwe iradwiga abaturage bakazana ibisebe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 July 2018 Yasuwe: 2076

Bamwe muri aba baturage bavuga ko iyo mibu iva mu gishaka cy’ Akagera ikabatera imeze nk’ irumbu ry’ inzuki. Bamwe ngo bajyana inzitiramibu mu mirima iyo mibu yaza bakihishamo.

Abariwe n’iyi mibu bagaragaza ibisebe. Kizere Paulin ati “Si imibu isanzwe, urebe abantu benshi bafite ibisebe by’aho yabarumye.”

Mukantahobatuye Mediatrice avuga ko iyi mibu iza ikirunda ku muntu ikamuruma agahunga nk’uhunga inzuki.
Mariya Niyonzima ati ”Ubu dutahana amashara kuko iyo winjiye mu nzu ntuvamo, ntiwajya mu murima udafite inzitiramibu yo kwitwikira mu gihe ije, abana bo irabarya bakaremba cyane”.

Minisitiri w’ubuzima Dr Dianne Gashumba yavuze ko bagiye koherezayo abashakashatsi bakareba iby’uwo mubu.
Ati “Ntabwo twakwirara ngo twicare tugiye kubikurikirana.”

Umuseke watangaje ko uyu mubu utari mu murenge wa Jarama gusa kuko wugarije igice cyose kegereye igishanga cy’Akagera ukaba uvugwa no mu murenge wa Sake.