Print

Abakobwa bamennye amazi ashyushye mu myanya y’ibanga ya mugenzi wabo bamuziza kubatwara umusore

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 July 2018 Yasuwe: 2878

Ubwo uyu Dulesova yakundnaga n’umuhungu witwa Igor,baje gutandukana bapfuye ko uyu mukobwa yari atwite niko kwishakira undi wamuhoza amarira akamumwibagiza.

Dulesova wamenye amazi ashyushye mu gitsina cya mugenzi we

Dulesova ntiyishimiye gutakaza uyu musore niko kwitabaza abakobwa 3 b’inshuti ze batera uyu mukobwa wamutwaye umusore,bamwogosha umusatsi ku ngufu bamukoresha ibikorwa by’ubutinganyi ndetse n’ihohoterwa riteye ubwoba ririmo kumunywesha inkari zabo.

Nyuma yo kumuhohotera,aba bakobwa uko ari 4 bajyanye uyu mukobwa mu bwogero bamusuka amazi ashyushye mu gitsina bamusiga ari hafi yo gupfa.

Aba bakobwa bose b’Abarusiya bahise biroha mu bikoresho by’uyu mukobwa bamutwara laptop,telefoni n’ibindi bintu by’agaciro.

Igor watumye abakobwa bamena amazi ashyushye kuri mugenzi wabo

Ubwo uyu mukobwa yari mu bubabare bukomeye,yagerageje kuvuza inzogera zo gutabaza,abaturanyi baraza bamujyana kwa muganga aravurwa arakira gusa abaganga bamubwira ko atazigera abyara kubera aya mazi ashyushye cyane yasutswe mu myanya ye y’ibanga.

Polisi yo mu Burusiya yahise ita muri yombi aba bakobwa bose uko ari 4 nubwo batarageza ku myaka y’ubukure gusa uyu Dulesova wabaye gashozantambara bamufungiye ahantu hamufasha kuko atwite.

Aba bakobwa bahamwe n’ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina,iyicarubozo n’ibindi bitandukanye ndetse nibibahama bazakatirwa igifungo cy’imyaka 15 muri gereza.