Print

Gatsibo: Abakozi babiri b’ ikigo nderabuzima bakurikiranyweho kwiba ifu igenewe abana

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 July 2018 Yasuwe: 1762

Aba bafashwe ni uwitwa Uwanyirawe Sandrine ufite imyaka 36 na Hakizimana Aimable w’imyaka 24, bakaba baratawe muri yombi ku Cyumweru tariki ya 8 Nyakanga.

Ubusanzwe Uwanyirawe yari umukozi ushinzwe imibereho myiza, naho Hakizimana akaba yari ashinzwe isuku muri icyo kigo nderabuzima cya Nyagihanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Theobald Kanamugire yemeje aya makuru avuga ko kugira ngo aba bakozi bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ubwo basangaga mu isoko uyu mukozi ushinzwe isuku mu kigo acuruza iyo fu akavuga ko yayihawe na Uwanyirawe ngo ajye kuyimugurishiriza.

Yagize ati “Ku itariki ya 7 Nyakanga, abaturage babonye Hakizimana acuruza ifu ubundi itangwa nk’inkunga igenewe abana bafite ibibazo by’imirire mibi ngo ibafashe gukura neza, bibaza aho yayikuye, niko guhita bahamagara Polisi.”

Yakomeje avuga ko Polisi ihageze yabajije Hakizimana aho yakuye iyo fu, ahita yemera ko yayihawe na Uwanyirawe ngo ayicuruze, ibi kandi na Uwanyirawe arabyemera akavuga ko ariwe wayivanye mu kigo nderabuzima.

Hakizimana bamusanganye ibiro bitanu by’ifu y’imvange y’ibigori na soya, kandi bivugwa ko ikiro kimwe gishobora kugaburirwa abana bagera ku 10.

Birakekwa ko haba haribwe ifu nyinshi ndetse n’ibindi biribwa bigenewe abana bafite imirire mibi, hakaba hari gukorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane neza ingano y’ibyibwe.

CIP Kanamugire yakomeje agira ati “Kugeza ubu ntituramenya neza uko ifu yibwe yose ingana, ariko hari gukorwa ubugenzuzi ngo hamenyekane uko ingana kugirango bifashe mu iperereza rigikomeje.”

Ukwezi kwatangaje ko CIP Kanamugire yagiriye inama abakozi bashinzwe imikurire myiza y’abana mu bigo nderabuzima kurangwa n’ubunyangamugayo mu mikorere yabo.

Yagize ati “Ubundi Leta iba yashyizeho gahunda nk’iyi kugirango ifashe mu mikurire y’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, abantu baba bagiriwe icyizere cyo kwita kuri abo bana rero bakwiye gukoresha neza icyo cyizere baba bagiriwe, bakarangwa n’ubunyangamugayo n’indangagaciro.”

CIP Kanamugire kandi yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru bariya bakozi bagafatwa, aboneraho gusaba abaturage gukomeza gutanga amakuru hagamijwe gukumira ibyaha.

Kugeza ubu aba bakozi bombi b’ikigo nderabuzima cya Nyagihanga bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo rubakoreho iperereza.


Comments

11 July 2018

babiryozwe,gusa muri nyagihanga ibyaha nibyinshi,hari na zabitugukwaha munzego zimwe na zimwe.nibiyobyabwenge.(imitobe isembuye)