Print

Umuhanzi Simple A washakaga kuba umukandida wigenga mu matora y’ Abadepite yisubiyeho

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 July 2018 Yasuwe: 835

Komisiyo y’ amatora yari iherutse gutangaza ko abantu 16 yakiriye abashaka kuba abakandida bigenga barimo umugore umwe.

Muri abo harimo uwitwa Habineza Jean Paul wo mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, wagarutse kuri Komisiyo kuri uyu wa Kane afite impapuro yahawe ajya kwaka imikono abaturage, azanye n’ibaruwa yivana mu bashaka kuba abakandida bigenga.

Habineza Jean Paul urangiye kaminuza uyu mwaka azwiho kuba ari umuhanzi aho azwiho ku mazina Simple A na Padiri Kadodi.

Habineza Jean Paul yari aherutse kubwira itangazamakuru ko imikono 600 umuntu ushaka kuba umukandida wigenga asaba ari myinshi.

Kuri uyu wa Kane tariki 12 Nyakanga 2018,ubwo NEC yatangiraga kwakira kandidatire z’ abifuza kuzaba akabandida mu matora y’ abadepite ateganyijwe muri Nzeli uyu mwaka, Habineza aho gutanga kandidatire, yabwiye itangazamakuru ko yikuyemo.

Yavuze ko ubwo yajyaga mu baturage gushaka imikono y’abashyigikiye kandidatire ye, bayimwemereraga ariko bakamubwira ko batazamutora.

Yagize ati “Uwansiyiraga yarambwiraga ati ‘uri urubyiruko ufite ibitekerezo byiza ntabwo nakwima amahirwe yawe ndagusinyiye kuko amategeko abikwemerera ariko umenye neza ko ntazagutora’.”

Uyu musore yize ibijyanye n’imyigishirize y’iyobokamana muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda iri ku i Taba mu Majyepfo y’Igihugu.

Uyu musore yavuze ko ubwo yajyaga mu baturage gushaka imikono y’abashyigikiye kandidatire ye, bayimwemereraga ariko bakamubwira ko batazamutora.

Habineza Jean yigeze kubwira UMURYANGO ko Komisiyo y’ amatora nimwerera akiyamamaza azajya kwiyamamariza mu turere twose akoresheje igare.