Print

Kabuga: Ibyo utamenye kuri bya byobo byatawemo abishwe Jenoside

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 July 2018 Yasuwe: 2999

Bariyeri ya mbere yari ku muhanda imbere y’amazu y’uwitwa Gatarama. Iya kabiri ikaba imbere y’amazu y’uwitwa Mbambanyi. Iya gatatu ikaba ku muhanda wajyaga i Bugesera aho bitaga kwa Mayisha wari umucuruzi akaba n’interahamwe ikomeye hamwe n’abahungu be babiri bitwa Nshimiye na Rudomoro. Muri uru rugo rwa Mayisha ni naho interahamwe zakoreraga ibikorwa byose by’ubwicanyi birimo kuhahagurukira zigiye kwica abatutsi, gutanga raporo y’ibyakozwe byose no guhabwa andi mabwiriza yo gukomeza Jenoside.

Bariyeri ya kane yabaga aho bitaga kuri Kariyeri ku rugo rw’uwitwa Sibomana Faustin. Muri uru rugo niho habanje kuboneka icyobo cyirimo imibiri ijana na mirongo itanu (150). Bariyeri ya gatanu yari ku muhanda umanuka mu Gahoromani, aho bahimbye kuri CND. Iyi bariyeri niyo yatangiraga Abatutsi bahungaga bakababwira ko babajyanye muri CND aho benewabo bari kugira ngo baticwa, ariko ari ukubashuka kugira ngo bose baze ari benshi bizeye ko habonetse ubuhungiro, ari nacyo cyatumye hicirwa abatutsi benshi.

Abaturage bavuga ko muri 1992-1993 aha hiswe muri CND hari haracukuwe ibyobo byinshi mu ngo z’abaturage bari bahatuye. Hakaba kandi hari n’interahamwe cyane zarimo na President w’interahamwe witwaga Richard wari ufite ibendera rya MRND mu rugo rwe. Hakaba izindi nterahamwe zicaga abantu cyane zarimo abitwaga Kibuye, Rusangiza (umuhungu wa Mbambanyi), Kajinya, Rwamuhama Selemani, Kamari Abudarahamani Alias Gisaka, Maguru wari umusirikare, Hakizimana Theogene, uwo bitaga Jeanne wari umusuderi mu Gahoromani, uwayoboraga Segiteri Rusororo Mwongereza Bernard n’abahungu be Mudakemwa na Satire ari nabo batwaraga imodoka y’uwitwaga Hitamungu Ignace wafunzwe kubera Jenoside ubu akaba yararangije igihano. Iyo modoka ye ikaba ariyo yatwaraga interahamwe zigiye kwica.

Muri iyi Centre kuba harakorewe ubwicanyi ndengakamere ahanini byatewe n’uko hari hatuwe n’abasirikare bo kwa Habyarimana benshi barimo abitwa Adjudant-chef Gasana, Cpl Nsengiyumva, hakabamo n’abavaga mu kigo cya Kanombe baje kubafasha ndetse n’abacuruzi bari bakomeye banateguye Jenoside nka Safari Heliminigiride, John bitaga Gikapu, Nduwamungu John, Phenias na Caporal wacuruzaga ibirayi n’abandi benshi batibukwa amazina.

Kugeza ubu, i Kabuga hamaze kuboneka ibyobo 17. Muri byo hataburuwe ibyobo 11 hasigaye 6 bitararangizwa gutabururwa. Muri ibi byobo, imibiri yashyizwemo ku buryo bukurikira:

- Hari ibyobo bimwe abicanyi babanje gutwika imibiri bakoresheje aside. Hari ahandi babagerekagaho amahembe n’inzasaya by’inka, bagakurikizaho ibyuma by’imodoka zashaje, byarangira bagashyiraho sima.

- Hari aho babanje guca imitwe y’abantu, bagatamo n’imihoro babatemeshaga kuko ngo hari abo bahagezaga ari bazima bakabatema bakabarohamo n’iyo mihoro bakayitamo. Ariko bakabagerekaho biriya byose byavuzwe haruguru.
- Muri ibi byobo kandi, hamaze kugaragaramo icyobo kimwe cy’abana bato bigaragara ko bashyizwe ukwabo.

Ibi byobo byose byagaragayemo imyenda n’ibindi babaga bambaye kuko hari na bamwe mu barokotse Jenoside byafashije guhita bamenya ababo bahaguye.

Src: CNLG