Print

Inama ku borozi b’ i Rusizi bamaze gupfusha inkoko zirenga 2000 zizize icyorezo cya GUMBORO

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 July 2018 Yasuwe: 983

Kwizera Gédéon, umuyobozi wa koperative y’urubyiruko yo mu murenge wa Bugarama imwe muri 18 zo mu karere ka Rusizi zorojwe inkoko n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, avuga ko inkoko bahawe zageraga ku 1000 ariko nyuma bakaza kuzongera ku buryo uyu mubare wikuba 3, gusa kuri ubu ngo izi nkoko ziri gupfa umusubizo hamaze gupfa inkoko zirenga 2000 nk’ uko babibwiye TV1.

Dr Ntegeyibizaza Samson ushinzwe ubworozi mu ntara y’uburengerazuba akaba ari nawe muganga witabajwe ngo asuzume icyorezo cyaba kiri guhitana izi nkoko yadutangarije ko ziri kwicwa n’icyorezo kitwa GUMBORO ahanini gitizwa umurindi no kuba urukingo ruba rugenewe kugica intege ruba rutagize icyo rufasha inkoko iba yaruhawe.

Dr Samson akomeza avuga ko iyo umworozi woroye kijyambere agiye kugaburira inkoko ze akwiye kuziha amazi atavomwe kuri “robinet’’ngo ahubwo yakwifashisha amazi y’imvura cyangwa ayavomwe ku isoko y’amazi atemba, bityo ko amazi izi nkoko zahawe ashobora kuba ariyo yatumye urukingo zihabwa rutakaza ubushobozi bwo kuzivura.

Dr Ntegeyibizaza Samson yavuze ko iyi ndwara iterwa na virus yagaragaye bwa mbere ahitwa Gumboro bituma ihitirirwa. Asaba aborozi kwirinda ko iyi ndwara ikwirakira bashyira mu gato aho iyi ndwara yagaragaye

Kuri ubu iyi koperative ngo imaze kugira igihombo ku buryo urubyruko ruyigize rwiganjemo abarangije kwiga amashuri yisumbuye batagira akazi ahanini bitewe nuko umusaruro bari biteze ko bazakura muri ubu bworozi babona utazagerwaho.