Print

Uwahoze ari Ambasaderi w’Ubwongereza muri USA yatezwe n’abana baramukubita bamugira intere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 July 2018 Yasuwe: 2090

Aba bana barimo umuhungu w’imyaka 16 n’umukobwa w’imyaka 17 batawe muri yombi aho bashinjwa gukubita iki gikomerezwa itiyo bashaka kugicuza utwo cyari gifite nkuko amakuru abitangaza.

Sir Christopher Meyer n’umugore we

Sir Christopher Meyer yahuye n’uruva gusenya kuko muri uku gukubitwa yagize ibikomere byinshi ku jisho ry’ibumoso,ku munwa ndetse no ku izuru.

Ubu bugizi bwa nabi bwakorewe uyu mugabo,bwabaye ku wa Gatatu nyuma ya saa sita aho yahise ajyanwa igitaraganya ku bitaro bya St Mary biherereye ahitwa Paddington mu burengerazuba bw’umujyi wa London.

Umuryango wa Meyer washyize hanze ifoto iteye ubwoba imugaragaza ari kuvirirana ndetse aryamye ku gitanda cyo muri ibi bitaro.

Umugore w’uyu mugabo witwa Baroness Meyer yavuze ko yakubiswe bikomeye ata ubwenge aho yanenze aba bana koze aya mahano.