Print

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Lieutenant abofisiye bato 180 [VIDEO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 July 2018 Yasuwe: 2874

Uyu muhango wabereye i Gako, mu Karere Ka Bugesera, kuri uyu 13 Nyakanga 2018.

Perezida Kagame yagize ati “…nshingiye ku bubasha mpabwa n’ itegeko nshinga rya repubulika ryo muri 2003, ryavuguruwe muri 2015 n’ andi mategeko mbahaye ipeti rya Lieutenant mugabo z’ u Rwanda”

Perezida Kagame kandi yahaye impano abofisiye bato batatu ba mbere bitwaye neza kurusha abandi.

Kimwe n’ indi mihango ikomeye ya gisirikare uyu muhango waranzwe n’ akarasisi ka gisirikare.

Perezida Kagame yashimiye aba banyeshuri barangije amasomo ya gisirikare, n’ abatarashoboye kuyarangiza anashimira ababyeyi babo kuba barabemereye kujya mu gisirikare.

Umukuru w’ igihugu yababwiye ko mu gihe kitari icy’ ikintambara badatorezwa gushoza intambara ahubwo batorezwa guhangana n’ uwabashozaho intambara no gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’ igihugu.