Print

Dore ibimenyetso simusiga bizakwereka ko umugabo wawe akwanga urunuka

Yanditwe na: Muhire Jason 13 July 2018 Yasuwe: 3455

1. Ahora kuri telephone ye mu gihe muri kumwe

Birashoboka cyane ko umugabo wawe ashobora gusubiza bumwe mu butumwa bugufi bumwandikiwe ndetse akaba yanakwitaba umuhamagaye, ariko niba buri gihe ubona ahora ahugiye cyane kuri telephone ye mbese atakwitaho mu gihe muri kumwe biba bishatse kuvuga ko telephone cyangwa imashini ye bimufitiye akamaro cyane kukurenza.

2. Ahora akubwira nabi buri gihe

Niba ubona umugabo wawe asigaye akubwira nabi buri gihe ndetse ntabashe gukoresha ijwi rituje ahubwo akagukankamira ashaka kukwereka icyubahiro afite mu rugo, uzamenye neza ko atakigukunda rwose.

3. Asigaye akubeshya cyane

Niba usigaye ubona umugabo wawe akubeshya kenshi gashoboka ndetse rimwe na rimwe wamufata akakubwira ko yashakaga kugutungura uzamenye ko atakigukunda rwose kuko gukunda umuntu ntibivuze guhora umubeshya.

4. Ntakiguha umwanya ngo mutemberane

Niba ubona umugabo wawe ahora aguha impamvu zidafatika akwemeza ko nta mwanya afite wo gutemberana nawe, menya neza ko atakikwiyumvamo, bivuze ko atakigukunda na gato.

5. Ntajya ashaka ko musura umuryango we

Niba ukiri mu rukundo n’umusore ariko akaba adashaka ko ugirana umubano n’abo mu muryango we menya neza ko atagukunda kuko aramutse agukunda yabakwereka na bo bakakumenya ariko niba atari ko bimeze ntagukunda rwose arakubeshya.

6. Ntajya aguhamagara

Niba buri gihe ari wowe uhora umuhamagara cyangwa umwoherereza ubutumwa ariko we atajya abikora menya neza ko ari hafi yo kukuvaho burundu kuko ubusanzwe umugabo ni we ufata iya mbere mu gukora ibyo byose twavuze haruguru.