Print

Perezida Salva Kiir yongerewe manda nta matora abaye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 July 2018 Yasuwe: 1215

Perezida Salva Kiir ari ku butegetsi kuva Sudani y’epfo yabona ubwigenge mu mwaka wa 2011. Amatora ya perezida yari ateganyijwe mu mwaka wa 2015 nayo yarasubitswe.

Umunyamakuru wa BBC Will Ross ukurikirana inkuru z’Afurika, aravuga ko kongerera manda Perezida Kiir bishobora gukoma mu nkokora ibiganiro by’amahoro bikomeje kuba bigamije kurangiza intambara ishingiye ku gusubiranamo kw’abaturage imaze hafi imyaka itanu.

Muri Kamena 2018, Kiir yagiranye amasezerano n’uwo bahanganye Riek Machar bemeranya ko bagiye gutanga agahenge mu buryo buhoraho.

Byitezwe ko aya masezerano akurikirwa n’ibindi biganiro no gushyiraho leta ihuriweho n’impande zombie. Machar yakongera kugirwa Visi Perezida ndetse n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe na leta nabo bagahabwa imyanya muri guverinoma yagutse.

Abanenga Perezida Kiir bamushinja kuba umunyagitugu ugambiriye kugundira ubutegetsi ariko we akabihakana.

Mu mwaka wa 2013 nibwo intambara yo gusubiranamo kw’abatuye Sudani y’epfo yatangiye. Yatewe no kutavuga rumwe hagati ya Perezida Kiir n’uwari Visi Perezida we Machar, washakaga kuzamusimbura ku butegetsi.