Print

Umugabo yifashe amafoto ari gusambanya umwana we w’amezi 8 ayagurisha ku mbuga zicuruza amafilimi y’urukozasoni

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 July 2018 Yasuwe: 4588

Ubwo nyina w’uyu mwana yari agiye gutunganya ubusitani,yamusize mu nzu nuko uyu mugabo atangira kumusambanya ndetse yifata n’amafoto ari gukora aya mahano.

Polisi yo mu gace ka Berdychiv uyu mugabo atuyemo yavuze ko uyu mugabo yatekereje ko inzego z’umutekano zitazamuvumbura nagurisha aya mafoto muri Australia ariko zaje kumufata akatirwa igifungo cy’imyaka 15 muri gereza.

Uyu mugabo w’imyaka 27 yatamajwe na telefoni ye kuko basanzemo aya mafoto nyuma yo kugerageza kuyihisha mu bikinisho by’uyu mwana.

Aya mashusho yakwirakwiriye mu Burusiya bituma uyu mugabo ufite umugore wahoze mu gisirikare,atabwa muri yombi ndetse akanirwa urumukwiriye.