Print

Umunyamakuru yasambaniye n’umukobwa mu cyumba bateguriramo amakuru camera zirabatamaza [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 July 2018 Yasuwe: 6218

Uyu munyamakuru yari yatembereje umukunzi we aho akorera, abonye abandi banyamakuru basohotse mu cyumba, asigayemo wenyine niko gutangira gukorakora uyu mukobwa birangira bakoze imibonano mpuzabitsina,itaramuhiriye kuko camera zihishe zamutamaje abakoresha be bakamenya ko yishe akazi.

Mu mashusho yerekanwe n’izi CCTV,yagaragaje uyu munyamakuru ari gukuramo ipantaro ndetse yicaza uyu mukunzi we ku meza batera akabariro.

Umuyobozi w’iyi Radio witwa Slava Demin yemeye ko aya mashusho yafatiwe koko imbere mu cyumba gitegurirwamo amakuru ndetse anenga bikomeye uyu mukozi we utarubahirije amategeko agenga abakozi.

Uyu munyamakuru yarihanijwe ndetse ahabwa ibihano bikarishye gusa ntabwo yigeze yirukanwa ku kazi nyuma y’aya mahano


Comments

MAZINA 14 July 2018

Gusambana byabaye umukino,ntabwo bikiri icyaha imana itubuza.Birababaje kubona abantu basuzugura umuremyi wacu.
Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.