Print

Eden Hazard yahaye igisubizo abamubajije ibyerekeye kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 July 2018 Yasuwe: 2887

Hazard watsinze igitego muri 2-0 batsinze Ubwongereza mu guhatanira umwanya wa 3 mu gikombe cy’isi,yabwiye abanyamakuru ko gusohoka muri Chelsea bishoboka ndetse nimwemerera azerekeza mu ikipe ya Real Madrid ahora arota gukinira.

Yagize ati “Maze imyaka 6 nkinira Chelsea,nagize igikombe cy’isi cyiza ndakeka nicyo gihe cyo guhindura ibintu.Chelsea niyo izafata umwanzuro,ninyemerera gusohoka muzi aho ngomba kwerekeza.Nyuma y’imyaka 6 myiza maze muri Chelsea, ni cyo gihe ngo njye gushaka ikintu gishya.

Hazard yatangake kuva kera ko yifuza kwerekeza muri Real Madrid ndetse nayo iramushaka kugira ngo asimbure Cristiano Ronaldo aho yifuza kumutangaho akayabo ka miliyoni 150 z’amapawundi ndetse mu minsi iri imbere igiye gutangira kuganira na Chelsea FC.

Hazard aracyafitiye Chelsea amasezerano y’imyaka 2 akaba ariyo mpamvu bitoroshye kuba yasohoka Chelsea itabyemeye nubwo we umutima we wamaze kugera I Madrid we na mugenzi we Thibaut Courtois.