Print

Sharifa yambikanye impeta na Thierry umuhango wagaragayemo abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 15 July 2018 Yasuwe: 4035

Kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 14 NYakanga 2018 ,Miss Umuhoza Sharifa yarushinganye n’umusore witwa Niyonteze Thierry bamaze igihe bakundana.

Niyonteze Thierry yambikanye impeta y’urudashira na Miss Umuhoza Sharifa wabaye umukobwa wakunzwe cyane mu mwaka wa 2016 .Nyuma umuhango wo kwakira abatumirwa wabereye ahitwa Ineza Garden iherereye i Kinyinya mu birori byitabiriwe n’ababarirwa muri magana atatu.

Ubukwe bwe bwitabiriwe n’abakobwa babanye mu gikorwa cyo gora Nyampinga w’u Rwanda aho Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolie waruhagarariye abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016 aho yabwiye Niyonteze Thierry ko yagize umugisha ukomeye kuba yarakundanye n’uyu Nyampinga bakaba bagiye no kubana.

Yagize ati “Yagize ati “Turanezerewe! Kuri uyu munsi, Miss Sharifa aduteye ishema, tugiye kuvuga Sharifa twavuga ibintu byinshi cyane. Abantu bakuru barabizi, gushaka no kubaka ni ibintu bibiri bitandukanye ariko kuba utwaye Sharifa urubatse.”

Tubifurije ibyiza byose mu rugendo rushya mutangiye, muduteye ishema kandi muduhaye urugero rwiza. Ba Miss akenshi abantu bazi ko badashaka ariko aduhaye urugero rwiza.

Miss Umuhoza Sharifa yasezeranye na Niyonteze Thierry bashimwe n’abo mu miryango ku mpande zombi. By’akarusho, babyara ba Sharifa n’abo bavukana barize ubwo barimo bamushimira uburyo arangwa n’umutima wo kwiyoroshya, agakunda abatishoboye no gufasha abafite ibibazo mu buryo bunyuranye.

Urukundo rwa Miss Sharifa na Thierry rwatangiye kwigaragaza mu buryo bweruye muri Mutarama 2018 ari nabwo yamwambitse impeta y’urukundo bahita banatangaza ko ari intambwe ya mbere iganisha ku bukwe bwabo.

Twakwibutsa ko Umuhoza Sharifa afite imyaka 23y’amavuko yahagarariye Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda. Yari ashyigikiwe bikomeye n’ubuyobozi bw’Intara, umuryango akomokamo ndetse n’abaturage bo muri aka gace bari barahigiye kuzamufasha agakora amateka akaba Nyampinga w’u Rwanda.
REBA AMAFOTO :








Comments

david 15 July 2018

Uzuri na umbo zuri mliyo zawadiwa na Baba Mola siyo vya kufanya usharayi wala kuwafanya wabwana watamani huto usharati.
Chungeni tupu zenu mutafanikiwa