Print

Se wa Meghan Markle washyingiranywe n’igikomangoma Harry yavuze ko umwana we abayeho nabi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 July 2018 Yasuwe: 2133

Thomas Markle se wa Meghan Markle yavuze ko umwana we afite uburibwe bwinshi ndetse inseko ye igaragaza ko atishimye.

Meghan Markle amaze iminsi anyuranya n’imigenzo y’ibwami ndetse rimwe na rimwe ibinyamakuru biramwibasira kubera ko ataramenyera imibereho yaho byatumye se abwira ikinyamakuru The Sun ko umwana we ababaye.

Yagize ati “Ndabibona mu maso ye,n’inseko ye irabigaragaza.Nzi inseko ye iyo yishimye bitari ibya nyirarureshwa.Ntabwo nakunze uko abayeho,aseka ababaye.Bigusaba byinshi kugira ngo ashyingiranywe n’abantu bo muri uriya muryango.”

Thomas Markle yavuze ko umukobwa we ari ku gitutu cyinshi ariyo mpamvu atajya yitaba telefoni iyo amuhamagaye ndetse atewe ubwoba n’imibereho y’umwana we.