Print

Imipira ya Cristiano Ronaldo yakoze agashya mu Butaliyani

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 July 2018 Yasuwe: 3838

Nyuma yo kugura uyu munya Portugal miliyoni 88,Juventus imaze kugurisha imipira ya Cristiano Ronaldo irenga ibihumbi 500,aho umwe mu mipira ugura akayabo k’amapawundi 92.

Ku munsi w’ejo nibwo Juventus izerekana Cristiano Ronaldo ku mugaragaro aho biteganyijwe ko stade y’iyi kipe izaba yuzuye abantu baje kureba iki cyamamare.

Ronaldo ashobora guca agahigo ko kuzagurisha imipira cyane kurusha abandi bakinnyi babayeho kuko kugeza ubu iyi mipira ye iri gushakishwa cyane.