Print

Nibwe umwanya nabonye si uwanjye - Ancle Austin

Yanditwe na: Muhire Jason 15 July 2018 Yasuwe: 1545

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 14 Nyakanga 2018 .Nibwo habaye igitaramo gisoza irushanwa rya PGGSS aho kuri iyi nshuro yaryo ya 8 ryegukanwe n’umuhanzi Bruce Melody aho yatsindiye miliyoni 20,000,000frw z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yuko abahanzi 10 babwiwe imyanya yabo bitewe n’uburyo bigaragaje ku rubyiniro ndetse amanota yabo agahurizwa hamwe naya kusanyijwe binyuje mu butumwa bugufi ,bamwe mu bahanzi ntibanyuzwe n’imyanzuro yaturutse mubatanga amanota [Judges] aho bamwe bavuze ko bibwe.

Mu kiganiro UMURYANGO twagiranye na Ancle Austin twamubajije niba umwanya yabonye ujyanye n’uburyo yigaragaje . Yadusubije ko bidahwanye kuko n’abafana ubwabo bahise babyivugira ko bamwibye ngo kubwe yumvaga umwanya wa kane utari umukwiriye.

Yagize ati “ Nawe wabyiyumviye abantu bahise babyivugira ngo batwibye [….] Ndumva utari ukwiye.

Nubwo yavuze gutya yirinze kuvuga umwanya abona kubwe yari akwiye guhabwa.

Twakwibutsa ko Austin yegukanye miliyoni 3,500,000 frw aho yasoje avugako iyi ari inshuro ye ya mbere yitabiriye PGGSS gusa ko ibikorwa bikomeje afitiye abafana be indirimbo nshya.

REBA AMASHUSHO:


Comments

ukuri 15 July 2018

Ahubwo bamubereye uncle yagombaga kuba mubanyuma batagombaga guhebwa,