Print

Luka Modric yatangaje impamvu ikomeye yatumye batsindwa n’Ubufaransa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2018 Yasuwe: 3246

Luka Modrid watowe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu gikombe cy’isi cyaraye kirangiye, yavuze ko we na bagenzi be bakinnye umupira mwiza amahirwe ntiyabasekera ahubwo yigira ku Bafaransa.

Yagize ati “Buri wese yabonye ko twakinnye neza kurusha Ubufaransa gusa rimwe na rimwe ikipe yakinnye neza siyo itsinda Ntabwo twanyuzwe n’ibyemezo umusifuzi yafashe nka free kick yatanze ikavamo igitego cya mbere.Twakinye umupira mwiza umusifuzi abaha penaliti,birakubabaza gusa ntibiba byoroshye gutsinda wishyura.”


Ubufaransa bwaraye bwegukanye igikombe cy’isi ku nshuro yabwo ya kabiri mu mateka nyuma yo gutsinda Croatia ibitego 4-2.