Print

Mugisha Samuel yeretse Abataliyani ko ari umwami mu kuzamuka imisozi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2018 Yasuwe: 2511

Uyu musore ukiri muto wigaragaje muri Tour du Rwanda ya 2016 ubwo yatwaraga umwambaro w’ahazamuka aribwo bwa mbere ayitabiriye,yongeye kwereka isi yose ko kuzamuka bimutemba mu mitsi, yigaranzura bagenzi be mu Butaliyani yegukana umwambaro wo kuzamuka afite amanota 59 ahigitse uwitwa Andrea Cacciotti ukinira ikipe ya Petroli Firenze-Hopplà-M Cycling amurusha amanota 12 yose.

Mugisha yatwaye umwenda w’umukinnyi witwaye neza ahazamuka kurusha abandi muri Tour du Rwanda 2016

Mugisha uri gukina umwaka we wa kabiri muri iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo,yashimiye bagenzi be bamufashije kugera kuri uyu mwambaro mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Facebook ndetse yishimira uko irushanwa ryagenze muri rusange.

Irushanwa rya Giro Della Valle d’Aosta riri kurwego rwa 2.2 nka Tour du Rwanda,uyu mwaka ryabaga ku nshuro ya 55,ryegukanwe n’umunya Khazakistan witwa Vadim Pronskiy ukinira Astana City, mu gihe Mugisha Samuel yarangije ku mwanya wa 39 ku rutonde rusange arushwa iminota 52 n’amasegonda 02 n’uwa mbere wakoresheje amasaha 17 iminota 53 n’amasegonda 40 mu minsi 4 bakinnye.