Print

Cristiano Ronaldo yakiriwe n’uruvunganzoka rw’abafana ba Juventus ubwo yageraga ku kibuga cyayo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2018 Yasuwe: 3115

Ronaldo bivugwa ko yatanzweho akayabo ka miliyoni zisaga100 z’amayero,yakoze ikizamini cy’ubuzima uyu munsi ku bitaro bya J Medical, ndetse byitezwe ko arerekwa abafana mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Mu kumwerekana nibwo hitezwe abafana benshi baruta abazindutse baza kumwakira aje gukora imyitozo ndetse biravugwa ko uyu munsi Juventus irara igaruje amafaranga yaguze Ronaldo.

Cristiano Ronaldo yari amaze imyaka 9 akinira Real Madrid ndetse yayifashije kwegukana ibikombe bigera kuri 16,ayitsindira ibitego 451 mu mikino 438 yayikiniye.