Print

Muhanga: Gitifu wamennye ibiryo n’ inzoga by’ abageni arashinjwa gucana iteme

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 16 July 2018 Yasuwe: 3094

Uyu muyobozi anakurikiranweho icyaha cy’urugomo cyo gukubita umugore w’umukuru w’Umudugudu wa Nyakabungo uherereyemo iryo teme, wamutanzeho amakuru, akaba ashinjwa ko yaniriwe amuzengurukana aho agiye hose.

Amakuru avuga ko iri teme Uwamahoro yarisenye ku wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018, abaturage batangiye kubihwihwisa ahita ajya gushaka ibiti mu ishyamba rya leta ngo asimbuze ibyo yacanye. Gusa kuri iki Cyumweru kuko amakuru yari yari yamaze gusakara, yahise atabwa muri yombi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamaliya Béatrice, yabwiye Igihe ko uyu muyobozi koko ari mu maboko ya Polisi kandi akurikiranweho kwigabiza imitungo ya leta no kuyangiza, hakiyongeraho gukubita umuturage.

Yagize ati " Uyu muyobozi w’Akagali ka Kinini ari mu maboko ya polisi akurikiranweho kwangiza ibikorwa remezo no kwigabiza ishyamba rya leta atabifitiye uburenganzira agiye gukora ikiraro, ndetse hakiyongeraho ko yaba yaranakubise umuturage we ugomba kuregera inzego zibishinzwe zikabikurikirana ukwabyo”.

Uyu muyobozi anashinjwa na bamwe mu batuye muri ako Kagali ko yahagize nko mu karima kuko nta muturage uvuga.

Mu mwaka ushize Uwamahoro yanavuzweho kumena ibiryo n’inzoga z’abageni bari bavuye mu rukiko abaziza ko batitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza, mu bihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu.