Print

Uganda: Umupolisi yarashe umuntu nawe ahita yitura hasi arapfa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 16 July 2018 Yasuwe: 1347

Siraj Tibata yapfuye ku wa Mbere tariki ya 16 Nyakanga 2018, ahagana saa yine z’ijoro, ubwo mu kabari ‘Aqua’s drinking Joint’ haberaga imirwano nawe akarimo, akarasa umuturage umwe, nyuma nawe akaza kwikubita hasi agahita apfa.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Dailymonitor, ngo Siraj Tibata yikubise hasi ubwo yari amaze kubona ko arashe umuturage, aho bari muri ako kabari imirwano yaberagamo.

Umwe mu baturage bari aho witwa John Opio, yagize ati “Tibata yazanye abandi b’ofisiye muri ‘Aqua’s drinking joint’ baje guhagarika iyo mirwano, ariko muri ako kavuyo, ku bw’ibyago yarashe umuturage, Dominic Omaset , mu kanya gato yituye hasi ahita apfa mu buryo budasobanutse”.

Kwamamaza
Dominic Omaset warashwe ngo bahise bamujyana mu ivuriro ‘Hope clinic’ nyuma bahamuvana bamujyana kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Tororo. Bamwe bakaba bavuga ko yari inshuti y’uyu mupolisi wapfuye.

Umuyobozi w’agace ka Molo, John Emiriat yatangaje ko Tibata yapfiriye mu ivuriro “Hope clinic’ aho bahise bamujyana, ati “Turacyeka ko yishwe n’agahinda yagize nyuma yo kumenya ko arashe umuntu”.

John Emiriat wasobanuraga uburyo Tibata yari umupolisi witondaga, yaboneyeho kugaya abaturage batubahiriza amategeko.

Nyuma y’urupfu rwa Siraj Tibata, ngo nta muntu n’umwe watawe muri yombi, iperereza rikaba ririmo gukorwa ngo hamenyekanye icyaba cyatumye uyu mupolisi apfa.