Print

Abakinnyi b’Ubufaransa bakiriwe nk’abami ubwo bageraga mu mujyi wa Paris [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2018 Yasuwe: 2747

Mu byishimo byinshi,abakinnyi b’Ubufaransa basesekaye mu mujyi wa Paris mu masaha ya nyuma ya saa sita bari kumwe na perezida wa FFF Noel Le Graet,bakirwa nka yesu ageze I Yerusalemu n’abafana batagira ingano.

Abakinnyi b’Ubufaransa batambagiye umujyi wa Paris bafashe igikombe cy’isi nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege cya Charles de Gaulle.

Ubufaransa bwatsinze Croatia ibitego 4-2 ku mukino wa nyuma wabereye kuri stade Luzhniki ku munsi w’ejo, byatsinzwe na Antoine Griezmann,Paul Pogba,Kylian Mbappe na Mandzukic witsinze bituma bwegukana igikombe cy’isi ku nshuro ya 2 nyuma y’icyo bwegukanye mu mwaka wa 1998.