Yvan Buravan wahagurutse mu Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018, yageze mu Bubiligi aruhuka iminsi ibiri hanyuma ataramira abakunzi be , igitaramo cyitabiriwe n’biganjemo abanyarwandakazi bamweretse ko bamukunda.
Nyuma yiki gitaramo uyu muhanzi yaje kugaragara i Paris ahaberaga igitaramo Beyonce n’umugabo we Jay Z bakoreye kuri Stade de France.
Biteganyijwe ko Buravan azagaruka mu Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 17 Nyakanga 2018, nagera i Kigali azahita atangira kunoza gahunda yo kurangiza umushinga wa album ye ya mbere no gutegura igitaramo kigari azakora mu Ukuboza 2018 ayimurika.
REBA AMAFOTO: