Print

Umutoza w’Ububiligi yagiriye inama ikomeye Eden Hazard

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 July 2018 Yasuwe: 1485

Hazard yagize uruhare runini mu gufasha ikipe y’Ububiligi kwegukana umwanya wa Gatatu mu gikombe cy’isi byatumye umutoza we Martinez amusaba kuva muri Chelsea amazemo imyaka 6 akerekeza mu ikipe ya Real Madrid.

Martinez arifuza ko Hazard yakwerekeza muri Real Madrid y’Iwabo

Yagize ati “Abakinnyi bakunda gukina mu makipe ahangana ndetse afite intego zikomeye.Niyo mpamvu Chelsea na Hazard bakwiriye gutandukana.Byantangaza Chelsea yanze ubusabe bwa Real Madrid.Iki nicyo gihe kugira ngo Hazard ave mu ikipe ya Chelsea kuko amaze gukura mu mutwe ndetse afite impano ikomeye.”

Hazard w’imyaka 27 aherutse gutangaza ko akunda Real Madrid ndetse nta mukinnyi wakwitesha amahirwe yo kuyerekezamo iramutse imushatse.

Real Madrid yahakanye amakuru yavugaga ko ishaka Neymar na Kylian Mbappe gusa ntiyigeze ihakana ko ishaka uyu Mubiligi Eden Hazard.