Print

Ykee Benda yahawe urw’amenyo nyuma yo kujya mu Burusiya ntaririmbe

Yanditwe na: Muhire Jason 17 July 2018 Yasuwe: 1134

Kuri iki cyumweru nibwo byari biteganyijwe ko haba umukino usoza umupira w’ igikombe cy’isi aho byari bizwi ko umuhanzi Jason Derulo ndetse n’abandi bahanzi barimo Ykee Benda wo muri Uganda bazasusurutsa abantu nyuma yo gutanga igikombe ku ikipe yatwaye irushanwa gusa siko byagenze.

Nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Uganda aho byavuze ko Ykee Benda yahagurutse I Kampala yerekeza mu Burusiya ahaberaga umukino w’igikombe cy’isi ku wa Kane w’icyumweru gishize nyuma yuko umukino uhumuje yashyize hanze ifoto yambaye umupira w’ikipe y’ubufaransa ndetse afite n’ibendera ry’igihugu cya Uganda aho bamwe batangiye kumuseka bamwita umufana. Abandi nabo bakamubaza impamvu ataririmbye kandi biri mu byamutwaye.

Abandi bunzemo bavuga ko nubwo ataririmbye gusa yabashije guha guhesha igihugu cye ishema nyuma ubwo yagaragazaga idarapo ry’igihugu rye mu gihe abandi bamusekaga ndetse bamubwira ko yari yaragiye gafana nk’abandi bose.