Print

Umugabo yakoze igare ridasanzwe yiteze ko rizaca agahigo ku isi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 17 July 2018 Yasuwe: 2670

Umugabo wo mu gihugu cy’u Budage yakoze igare ridasanzwe yiteze ko rizatuma yandikwa mu gitabo Cy’abaciye uduhigo kizwi nka “Guinness Book of World Records”, iri kugeza ubu rikaba ari ryo gare riremereye kurusha ayandi yose ku isi.

Frank Dose w’imyaka 49 y’amavuko, yakoze iri gare rifite hafi toni imwe kandi akaba ashaka no guca agahigo arigendesha ibirometero bikabakaba 460. Uyu mugabo atuye mu mujyi muto witwa Schacht-Audorf, hafi y’umupaka w’u Budage na Denmark.

Frank Dose yabwiye Dail Mail dukesha iyi nkuru ko naramuka ahembwe kubera aka kahigo, bizamutera imbaraga noneho agakora igare riremereye kurushaho, ripima hejuru ya toni z’uburemere.