Print

Umukinnyi w’ umupira w’ amaguru yakubise umugore we yenda kumunena ijisho

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 July 2018 Yasuwe: 4283

Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko ibi byabaye mu mpera z’ icyumweru gishize, bikabera aho uyu mukinnyi n’ umugore we batuye Sokoto muri Nigeria.

Ngo Sumayya yarimo avugira kuri telephone abonye umugabo we yinjiye ahita akupa telephone ako kanya.

Umuntu bavuganaga yarongeye arahamagara uyu mugore yanga kumwitaba kuko umugabo yari akiri hafi aho ngo yumve ibiganiro umugore we agirana n’ abo bavugana kuri telephone.

Uyu mugore avuga ko hari ubwo uyu mugabo yihishya agafata amajwi y’ ibiganiro avugira kuri telephone.

Sumayya yahishyuye ko umugabo we akunze guhengera asinziriye ubundi akabatura telefone ye agasoma ibiganiro agirana n’ abantu akanabifotora. Ibi ngo yumvise bimurambiye yanga kwitaba telefone umugabo we ahari nubwo uyu mugabo yabimuhatirizaga.

Shehu yahise akubita umugore ijisho rirahisha. Shehu Abdullahi yari mu ikipe ya Nigeria iherutse kwitabira igikombe cy’ isi igasererwa itageze muri kimwe cya 8.
Akina mu ikipe ya Bursaspor yo muri Turikiya ariko ari mu karuhuko iwabo muri Nigeria.

Sumayya ukora ibijyanye no kwita ku bwiza (Beautician)yashyingiranywe na Shehu muri 2015 banafitanye umwana umwe.

Inama y’ umuryango yarateranye ngo ishake umuti w’ amakimbirane ari hagati ya Shehu n’ umufasha we ariko ibyavuyemo ntabwo biratangazwa.