Print

Umufana w’Ubufaransa yasebejwe n’umukunzi we ubwo yateraga ivi ashaka kumwambikira impeta mu ruhame rw’abafana [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 July 2018 Yasuwe: 2982

Uyu musore wari mu byishimo bidasanzwe kubera ko ikipe y’igihugu y’ubufaransa yari imaze gutsinda Croatia ibitego 4-2,yashatse kubyaza umusaruro uyu mwanya w’ibyishimo bye n’umukunzi we ahita atera ivi imbere ye undi aho kumwemerera ko amwambika impeta ahita amwiyaka abantu bareba,batangira guha uyu musore urw’amenyo.

Aba bafana bahise bahimba indirimbo yagiraga ati “Avuze oya,avuze oya biba igitaramo hirya no hino niko gusebya uyu musore karahava”.

Nubwo uyu mukobwa yanze ko uyu musore amwambika impeta,bagaragaye bahoberana ndetse bigaragara ko umusore yiyakiriye nubwo yasebeye mu ruhame.