Print

Karongi: Uwari umuzamu w’ububiko bw’ibitabo muri Caritas yasanzwe aho yakoreraga yapfuye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 July 2018 Yasuwe: 1453

Ahagana Saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo umurambo wa Ntakirutimana wagaragaye umutwe uri ku butaka, bikekwa ko yishwe n’inzoga yari yanyoye.

Uwimana Phanuel , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, yabwiye IGIHE ko Ntakirutimana ashobobora kuba yishwe n’nzoga bitewe n’uko basanze umurambo we umeze.

Yagize ati “Harakekwa ko nta muntu wamwishe kuko umurambo wagaragaye umutwe we uri mu gitaka ameze nk’uhennye, mbese asa nk’umuntu waguye akabura uko yiyegura. Birakekwa ko yishwe n’inzoga kuko tunamwegura, inzoga zahise zimuva mu kanwa kandi ngo no ku mugoroba yari yagaragaye yasinze”.

Yakomeje avuga ko amakuru y’urupfu rwa Ntakirutimana bayamenye bayabwiwe n’umuzamu mugenzi we bakoranaga, ubwo yajyaga kumureba mu gitondo ngo batahe.

Uwimana avuga ko umurambo wajyanwe mu bitaro bya Kibuye, kugira ngo usuzumwe, anashishikariza abaturage kunywa inzoga zitabasha kubategeka.