Print

Robertinho yatangaje byinshi ku mukino Rayon Sports icakirana na USM Alger

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 July 2018 Yasuwe: 3231

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Rayon Sports iracakirana na USM Alger mu mukino wa 3 wo mu itsinda D mu mikino ya CAF CC,byatumye Robertinho asaba abafana kuza ku bwinshi bakabafasha gutsinda iyi kipe yo muri Algeria.

Yagize ati “Twiteguye neza umukino wa USM Alger,kuko uradufasha kumenya uko amahirwe yo kwerekeza mu cyiciro gikurikira angana.Ndasaba abafana kuza ku bwinshi bakadushyigikira kuko dukeneye inkunga yabo cyane.Gutsinda USM Alger bishobora kudufasha kuyobora itsinda niyo mpamvu tugomba gutsinda uyu mukino.”

Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 muri iri tsinda D n’amanota 2 inganya na Gor Mahia ya 2 mu gihe USM Alger iri ku mwanya wa mbere n’amanota 4.

Rayon Sports irahurira na USM Alger kuri stade ya Kigali saa 18h00,mu mukino idafite abasore bayo Yannick Mukunzi na Rutanga Eric.