Print

Nyaruguru: ’Ruduri’ yaka abaturage imyaka bajyanye mu isoko

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 18 July 2018 Yasuwe: 1968

Mu bice bitandukanye usanga hari bamwe bakora ubucuruzi binubira amahoro bakavuga ko ari hejuru, gusa muri Nyaruguru mu isoko rya Ndago ho iyo abaturage bazanye imyaka ngo hari umugabo ufata ku myaka bazanye ngo ni igihembo cy’isuku akora.

Uyu mugabo uzwi ku izina rya Ruduri avuga ko bi akora yabiherewe uburenganzira n’ubuyobozi kubera ko akora isuku.

Gusa aba baturage bavuga ko bibabangamiye bakifuza ko yajya areka bakamuha ibyo bashaka atikoreyemo cyangwa se, uwamuhaye akazi akamuhemba.

Habitegeko François, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko ko bagiye kugikurikirana.

Ibi aba baturage bavuga ko atari muri iri soko gusa, ahubwo ngo no mu yandi masoko atandukanye yo muri aka Karere birakorwa, bityo bagasaba ko ngo byakurwaho.

Radio10