Print

Avoka y’indushyi imanuka ihiye, kandi ibiryo by’umunyamujyi ntibibura-Senderi Hit

Yanditwe na: Muhire Jason 18 July 2018 Yasuwe: 1195

Ibi bije nyuma yaho uyu muhanzi yarafite igitaramo mu karere ka Burera aho abari batashye ivuriro ryaho nyuma yo kubona ko afite abakunzi benshi yanditse amagambo akomeye kuri instagram agaya itangazamakuru ryo mu Rwanda ridakina ibihangano bye kandi atarushwa kwamamara nabo bakina kuri radiyo bakorere.

Yagize ati “Ndi umuhanzi w’abaturage sindi umuhanzi w’abiyemezi abirasi naza haduyi zirirwa zinsebya zirayomba nkakora ndirimba mu mibyizi na week end sincurangwa ku maradiyo ariko Imana ikansiga amavuta abaturage bakanyihamagarira ese abo mwirirwa mukorera promo ko ntari kubabona mu bitaramo muri rubanda ko twese turirimbira abaturage. Avoka yindushyi imanuka ihiye. kandi ibiryo by’umunyamujyi ntibibura. bafana banjye turarimbanyije gukora sasa.”

Ibi bije nyuma yaho atangaje ko afite ikibazo cy’inzara imumereye nabi ndetse akageza ku rwego rwo kugurisha byinshi mu bintu bye ,ndetse akaba ari umwe mu bahanzi batavuze rumwe n’abategura irushanwa rya PGGSS aho yavuze ko batagakwiye guheza bamwe mu bahanzi ngo kubera impamvu yuko bakuze mu myaka.

Twakwibutsa ko Senderi Hit ari umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe kwifashishwa mu bitaramo binyuranye birimo gahunda za leta ariko kandi akanifashishwa mu bitaramo bindi binyuranye.