Print

Perezida Trump yisubiyeho ku magambo yavuze ku kwivanga mu matora k’Uburusiya

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 18 July 2018 Yasuwe: 580

Yavuze ko ku wa mbere ururimi rwe rwanyereye, ko ahubwo yashakaga kuvuga ko nta mpamvu n’imwe afite yo kutemeza ko Uburusiya bwivanze mu matora yo muri Amerika.

Amagambo yavuze ku wa mbere, nyuma gato y’inama yagiranye na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya mu murwa mukuru wa Finlande, Helsinki, yatumye Bwana Trump anengwa bikomeye ndetse na bamwe mu bamushyigikiye bari bamusabye kwisobanura neza kuri ayo magambo.

BBC yanditse ko Mu magambo ye ya vuba aheruka, Bwana Trump yavuze noneho ko yizera kandi ashyigikiye inzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Bwana Trump yavuze ko ukwivanga k’Uburusiya nta ngaruka byagize ku byavuye mu matora yatsinzemo uwo bari bahanganye Hillary Clinton.

Ariko ntacyo yasubije ubwo abanyamakuru bari bamubajije niba yakwamagana ibyakozwe n’Uburusiya bwa Bwana Putin.