Print

Liverpool yaciye agahigo ko kugura umunyezamu uhenze ku isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 July 2018 Yasuwe: 2062

Becker usanzwe ari umunyezamu wa mbere wa Brazil,yaguzwe na Liverpool nyuma yo gutenguhwa n’umunyezamu Karius watumye batsindwa ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Uyu munsi nibwo AS Roma yemeye aya mafaranga yahawe na Liverpool nyuma y’ighe bari bamaze bari mu biganiro.

Liverpool yaherukaga kugura umukinnyi Virgil Van Dijk mu ntangiriro z’uyu mwaka akayabo ka miliyoni 75 z’amapawundi aba myugariro uhenze kurusha abandi none kuri ubu yaguze umunyezamu wa mbere ku isi.

Liverpool irabanza kwishyura Roma akayabo ka miliyoni 58 kuri uyu munyezamu w’imyaka 25 andi bazayatanga bitewe n’uko azagenda yitwara.