Print

Kayonza: Gitifu wa Mukarange arashinjwa ruswa mu irangizarubanza

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 18 July 2018 Yasuwe: 813

Ni urubanza rwaciwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo, aho Nsengimana Robert yari yararezwe ko agomba kwita ku mwana yari yarabyaranye n’undi mugore witwa Mukandamage Marie Odette. Uyu mugabo akaba yarasabwaga kumwitaho nk’umwana we bwite. Nyuma yo gusuzuma ikirego urukiko rwasanze uyu Nsengimana Robert agomba kwita ku mwana yabyaye akamugenera ibyo amategeko ateganya, harimo n’isambu yari yarahaye nyina w’umwana kugira ngo imufashe mu mibereho.

Mu gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko uyu mugabo Nsengimana Robert avuga ko habayemo uburiganya, aho atunga agatoki umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange wagobaga kurangiza uru rubanza maze ngo yirengagiza imyanzuro y’urukiko hanyuma arangiza urubanza ku isambu itari iyemejwe n’urukiko.

Nsengimana Robert avuga ko kuba uru rubanza rwararangijwe nabi byatewe na ruswa. Uyu mugabo akaba asaba ko uyu munyamabanga nshingwabikora warangije uru rubanza yakwisubiraho maze akarangiza urubanza ashingiye ku byanditse mu byemezo byafashwe n’urukiko.

TV1 yatangaje ko Murekezi Claude Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange ari nawe muhesha w’inkiko utari uw’umwuga warangije uru rubanza we yemeza ko yarangije urubanza akurikije imiterere y’urubanza akanahakana ibya ruswa ivugwa mu irangizarubanza.

Uyu muyobozi avuga ko mu gihe uyu muturage yaba atarishimiye irangizarubanza ngo ashobora no kwiyamabaza izindi nzego z’ubutabera zikamurenganura.


Iki nicyo kibanza cyarangirijweho urubanza