Print

Kwizera Pierrot yavuze ku byerekeye ahazaza he muri Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2018 Yasuwe: 1209

Uyu mukinnyi wo hagati wahogoje benshi kubera umupira utari umupapirano atera,yabwiye Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru ko ari mu basohoka muri Rayon Sports ndetse yatangiye kuvugana n’amakipe yo hanze y’u Rwanda.

Pierrot wari kapiteni wa Rayon Sports ashobora kuyivamo

Yagize ati “Ntabwo mu kwezi kwa munani navuga ko nzaba nkiri mu ikipe ya Rayon Sports kuko ndashaka guhindura ikipe, kandi icyo gihe nibwo isoko rizaba risa nk’irifunga, birashoboka ko nazaba naramaze guhindura ikipe. Mfite amakipe menshi ni byo yanyeretse ko anyifuza ariko ntabwo ndamenya aho nzerekeza, n’ubwo wenda hari izihabwa amahirwe.

Kwizera yari amaze imyaka 2 yikurikiranya utorwa nk’umukinnyi mwiza mu Rwanda

Kwizera Pierrot yabwiye iki kinyamakuru ko na Rayon Sports imuhaye ibyo yifuza yakomeza kuyikinira,kuko ayikunda n’abafana bayo gusa amakuru agera ku Umuryango nuko uyu musore yifuza akayabo ka miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Pierrot udakunze kuvuga byinshi yakunze kuvugwa mu makipe nka AS Kigali gusa biravugwa ko hari amakipe menshi yo muri aka karere amwifuza cyane.