Print

Umusaza w’imyaka 60 yatawe muri yombi kubera gusambanya umwana w’imyaka 10

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2018 Yasuwe: 1012

Uyu mugabo yatamajwe n’uyu mwana muto,ubwo yamaraga gufatwa n’uyu mugabo utagira umuco akabibwira ababyeyi be.

Ababyeyi b’uyu mwana w’umukobwa bahise birukira ku biro bya polisi y’ahitwa Kharavel Nagar bayibwira amahano uyu musaza yakoreye umwana wabo niyo imuhigisha uruhindu imuta muri yombi.

Umukuru wa polisi yo muri aka gace witwa Jnanemdra Kumar yabwiye abanyamakuru ko uyu mugabo yashutse uyu mwana amujyana ahantu hihishe ahita atangira kumufata ku ngufu.

Polisi yasuzumye uyu mwana isanga yafashwe ku ngufu niko guhita ifunga uyu musaza wangije ubuzima bw’uyu mwana.