Print

Se wa Neymar yatangarije PSG icyayifasha kugumana Neymar

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2018 Yasuwe: 1627

Neymar witwaye nabi mu gikombe cy’isi,atewe ubwoba na Kylian Mbappe ukomeje gusingizwa na benshi kubera ubuhanga yibitseho ndetse n’ibitego yatsindiye Ubufaransa bigatuma butwara igikombe cy’isi.

Neymar yatengushye Brazil mu gikombe cy’isi

Neymar Sr yavuze ko we n’umuhungu we bakeneye icyubahiro ndetse Neymar akwiriye gufatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye ku isi ndetse badakwiye kumufata nk’umukunnyi usanzwe.

Neymar w’imyaka 26 yahawe agaciro na PSG ubwo yagurwaga akayabo ka miliyoni 222 z’amayero ahita aca agahigo k’umukinnyi uhenze kurusha abandi mu mateka y’isi.

Mbappe ahangayikishije Neymar

Byavugwaga ko Real Madrid yifuzaga Neymar Jr gusa iyi kipe yahakanye aya makuru ndetse uyu musore uri kugenda asubira inyuma cyane yiteguye kuguma muri PSG.