Print

Minnaert yitwaye nabi nyuma y’umukino wa CAF Confederations Cup

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2018 Yasuwe: 3809

Ubwo umukino wa 3 mu itsinda D wahuzaga Rayon Sports na USM Alger wari urangiye,Umubiligi Ivan Minnaert yegereye abakinnyi ba Rayon Sports,agenda abwira amagambo buri umwe bibabaza umutoza wongera imbaraga Hategekimana Corneille niko kumubaza impamvu agaragara iyo ikipe yatsinzwe birangira bombi bafatanye mu mashati.

Minnaert yinjiye mu rwambariro rw’abakinnyi ba Rayon Sports agenda abwira abakinnyi amagambo atamenyekanye nkuko byavuzwe na bamwe mu bari mu rwambariro, bibabaza Corneille niko kumubaza impamvu agaragara ikipe yatsinzwe niko guhita bombi bafatana bakizwa n’abari babari hafi.

Uretse aya mahano Minnaert yaraye akoze, mu minsi ishize yagaragaye ari kumwe n’abakinnyi ndetse n’abatoza ba USM Alger bari mu myitozo I Nyamirambo bitera abafana ba Rayon Sports urujijo.

Ivan Minnaert wakuwe ku butoza bwa Rayon Sports nyuma yo guca ibice mu bakinnyi ndetse agashwana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bya hato na hato,byatumye ikipe itsindwa ibura umusaruro.


Comments

kiki 19 July 2018

IYIKIPE NAYO BYARAYICANZE KBSA