Print

Mu bakobwa 100 b’ abanyarwandakazi 7 batwara inda zitateganyijwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 July 2018 Yasuwe: 861

Byatangajwe kuri uyu 18 Nyakanga 2018 mu nama yahuje ibihugu 7 byo muri Afurika igamije kureba uko serivise yo kuboneza urubyaro ihagaze muri ibi bihugu.

Muganga Anicet Nabonimpa ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro mu kigo cy’ igihugu cy’ ubuzima RBC yavuze ko kuva mu myaka 10 ishize imibare y’ abagana serivise zo kuboneza urubyaro yiyongera.

Yagize ati "Gahunda yo kuboneza urubyaro mu Rwanda mu myaka icumi ishize yavuye ku 10% ubu igeze kuri 53% ariko ahasigaikibazo ni mu rubyiruko”

Muganga Anicet Nzabonimpa avuga ko hari ubwo umukobwa ajya kwa muganga agiye kubaza amakuru yo kuboneza urubyaro yasangayo ababyeyi agatinya kubibaza bigatuma batabona amakuru ahagije ku buzima bw’ imyorokere.

Mu rwego rwo gufasha abakobwa n’ abasore bakiri mu mashuri kubona amakuru ajyanye n’ ubuzima bw’ imyororokere, Leta y’ u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ ubuzima yahuguye abarimu babiri kuri buri kigo ngo bage bafasha abanyeshuri bakeneye aya makuru.

Abahuguwe ni umugabo n’ umugore kuri buri shuri kugira ngo umunyeshuri ahitemo yisanzuyeho cyane ariwe abaza ayo makuru.

Iradukunda Elisabeth


Comments

Mazina 19 July 2018

Iyo percentage iteye ubwoba.Abo ni ababyara gusa.Noneho reba abakobwa basambana uko bangana.Bishobora kuba ari 80%? Ikibazo nuko ababikora bitwa abakristu cyangwa abaslamu.Usanga icyaha cyo gusambana ntacyo kikibwiye abantu.
Basigaye babyita ngo ni ugukundana.Rwose nimuhindukire imana,muyubaye.Mushake abo mubana officially,biciye mu nzira zemewe n’imana na Leta.Nimwanga,ntabwo muzaba muli paradizo iri imbere.