Print

Cristiano Ronaldo yakoze igikorwa cyashimishije abakozi bo muri hoteli yacumbitsemo mu Bugereki

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2018 Yasuwe: 6057

Aba bakozi bo muri iyi hoteli bakiriye neza iki cyamamare ndetse bagiha serivisi nziza byatumye kibitura kubaha aka kayabo k’amapawundi 17,850 hafi miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bazigabane.

Ronaldo asuhuza abafana ba Juventus
Ronaldo n’umuryango we berekeje mu Bugereki mu biruhuko,nyuma yo kutabasha kugeza Portugal kure mu gikombe cy’isi aho basezerewe na Uruguay mu mikino ya1/16 cy’irangiza aribwo yahuye n’abakozi bo muri iyi hoteli.

Ronaldo akunze kugaragara mu bikorwa byinshi byo gufasha ndetse no kwita ku bandi gusa iki gikorwa yakoreye abakozi b’iyi hoteli cyabashimishije cyane.

Ronaldo agiye kugurisha inzu ye iherereye I Madrid akayabo ka miliyoni 4 n’ibihumbi 800 cyane ko atazongera kuyibamo ukundi kuko agiye kwimukira mu Butaliyani we n’umuryango we.


Comments

muganza 19 July 2018

Wowe wandika ibi uzanamo za paradizo zitazwi uzisubireho watuma abantu badakora cyane. Cristiano ari muri paradizo ntuzategereze indi ntayizabaho. uko kurindagira bigira ingaruka ku iterambere rusange igihugu gikeneye


Mazina 19 July 2018

Ibyo yakoze ni byiza cyane mu maso y’imana,kubera ko idusaba gufasha abakene.Ariko niba RONALDO ashaka ko imana imwemera,agomba kureka gusambana.Uyu mugore babana,bafitanye umwana umwe gusa.Abandi bana 3 yababyaye ahandi.Yamaranye n’undi mukobwa w’umurusiya imyaka 4,aramuta.Kugirango imana ibabarire umuntu,hanyuma ikazamuha ubuzima bw’iteka muli paradizo iri hafi,nuko uwo muntu abanza kureka ibyaha.Ntacyo bimaze kwishimisha mu bagore,hanyuma ukazabura paradizo.Ni ukudatekereza neza,wibwira ko ibyo bible ivuga ari ukubeshya.Nubwo byatinze bizaba nta kabuza,kubera ko imana ikorera kuli gahunda yayo.Abantu banga kumvira imana,bazarimbuka burundu.
Naho abapfuye bayumvira,ibazure ku munsi w’imperuka. Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.