Print

Umugore wo muri Kenya yatawe muri yombi ubwo yashakaga kwiba Banki yo muri Amerika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 July 2018 Yasuwe: 1525

Uyu mugore yinjiye muri Banki afite inyundo na lisansi, niko guhita ajya aho batangira amafaranga atangira kumena iyi lisansi hasi ,afata inyundo akanga umukozi w’iyi Banki amusaba amafaranga,umwe mu bakozi bagenzi b’uyu mukozi wari ufatiweho inyundo ahita ahamagara polisi ihageze uyu mugore ahita ahunga.

uyu Misumi yatawe muri yombi ashaka kwiba banki

Uyu mugore yahunze yerekeza ku modoka ye, akurura umwana muto wari hafi yayo niko kubwira abapolisi bari bamukurikiye ko nibamwegera aramwica,amaherezo yemera kumanika amaboko bamujyana muri gereza.

Misumi yajyanwe gufungwa ndetse agomba kugezwa imbere y’ubutabera aho azaba akurinyweho ibyaha byo gushaka kwiba banki no guhohotera umwana gusa polisi iracyashakisha umubyeyi w’uyu mwana nubwo bikekwa ko ari uw’uyu mugore.