Print

Myugariro wa Liverpool yabenzwe n’umukunzi we amuziza kumuca inyuma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 July 2018 Yasuwe: 1921

Clyne yataye uyu mukunzi we wari urwaye amerewe bitewe no gutwita,yigira kwisohokanira n’abandi bakobwa mu mujyi wa London,bigera kuri uyu Molloy batumye ahita amusezerera nta mpaka.

Kelci Molloy yabwiye ikinyamakuru The Daily star ko uyu mukunzi we yanze kumurwaza mu bitaro akigira kubyina I London ndetse yabonye amafoto ye ari kumwe n’abandi bakobwa.

Yagize ati “Nemerewe kwivuza mu bitaro by’abagore bya Liverpool musaba ko twaba turi kumwe arabyanga ambwira ko yifuza kujya I London hamwe n’inshutize.twakomeje kwandikirana ubutumwa bugufi, ambwira ko aryamye nyamara yibereye mu kabyiniro ari kumwe n’abakobwa.umuvandimwe wanjye yanyeretse amafoto ari kumwe n’inkumi mu kabyiniro,umunsi wakurikiyeho.

Mu kwezi gushize nibwo hagiye hanze amafoto uyu myugariro ari kurwana n’umukobwa wamwiziritseho akanga kumurekura bavuye mu kabyiniro.

Clyne yagaragaye i London ari guhangana n’uyu mugore wamwiziritseho akanga kumurekura

Kelci yavuze ko yahuriye na Clyne kuri Facebook muri Kamena umwaka ushize,gusa yamaze gutandukana nawe kubera ubusambanyi cyane ko muri Mutarama uyu mwaka yamufashe ari kumuca inyuma akamubabarira none yongeye kumufata.

Clyne w’imyaka 27 yakunze kugaragara ari kumwe n’abandi bakobwa ndetse rimwe na rimwe uyu mukunzi akabwirwa n’abantu ko bamubonye agiye kumuca inyuma ntabyiteho,ariko yatangaje ko yahisemo gutandukana nawe.

Myugariro Clyne yageze muri Liverpool avuye muri Southampton gusa imvune ntizamworoheye mu mwaka w’imikino ushize aho yasimbuwe n’umwana muto wigaragaje cyane Trent Alexander-Arnold.