Print

Diamond yakozwe n’isoni imbere y’umukobwa we Tiffah

Yanditwe na: Muhire Jason 20 July 2018 Yasuwe: 5061

Kuri uyu wa Kane Taliki ya 19 Nyakanga 2018 . Diamond yashyize hanze amashusho arimo kuganira n’umwana we Princess Tiffah ubwo yamubazaga impamvu atogosha ubwanwa bwe nawe yahise amubaza impamvu atogosha umusatsi we byageze aho uyu mwana amubaza imisatsi igaragara mu gituza cye uko bayita Diamond mu kwisobanura yahise amusubiza ko icyongereza cye gicocamye atazi uko babwitwa mu ndimi z’amahanga.

Yagize ati “ Urambabarira icyongereza cyanjye ni gicye sinzi uko babwita [ Impwempwe] mu cyongereza.“

Diamond byabaye ngombwa ko yitabaza umuntu utamenyekanye warumuri hafi aho ngo amubwire uko impwempwe bazita mu cyongereza.

Twakwibitsa ko Diamond yavuzweho ko atigeze yiga amashuri y’ikirenga ndetse ko kugera ubu icyongereza azi aricyo ahugurwa n’abarimu b’inzobere mu bijyanye n’indimo bityo akaba agikomeje gutyaza ubwenge mu ndimi.

Siwe gusa kuko undi Muhanzi wo muri Uganda yigeze gutungurwa nuko azajya muri Amerika kandi atazi icyongereza bimubera imbogamizi bashaka koherezayo umujyanama wabo babona byazateza impagarara niko kujyenda nubwo nta cyongereza yari azi.


Comments

Semize 21 July 2018

Aramaze wowe se indimi zose urazizi?


ba 20 July 2018

Kuci se ari igisebo kuba utazi icyongereza ubwo se utazi igi Swahili we asebeje mwagiye muha agaciro umugabane wanyu