Print

Umukecuru yahumye amaso kubera kwitera ikirungo cyataye ubuziranenge ashaka ubwiza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 July 2018 Yasuwe: 1853

Uyu mukecuru yashatse kureba icyo urubyiruko rwamuruhije niko gufata ikirungo kimaze imyaka 20 gitaye ubuziranenge yisiga ku maso byatumye yombi apfa none kuri ubu agenda afashe agakoni kugira ngo kamuyobore.

Uyu mukecuru yabonye iki kirungo ntiyita ko cyataye ubuziranenge niko kwisiga ku mason go abe mwiza bimuviramo guhuma gusa ntabwo arahuma burundu aho yabwiwe n’abaganga ko myaka 3 iri imbere amaso ye azaba atagikora na gake.

Mu kiganiro uyu mukecuru yahaye Yahoo yayibwiye ko atigeze amenya ko iki kirungo cyataye ubuziranenge ariyo mpamvu yagikoresheje nyuma y’umwanya muto agatangira kugenda ahuma buhoro buhoro.

Abanya Australia batakaza amafaranga asaga miliyari 22 z’amadolari buri mwaka mu byerekeye gushaka ubwiza n’uyu mukecuru yashatse kwigana urubyiruko bimubyarira imbwa yiruka.